Oscar 2026: Ku bakunzi ba filime ibi ni bimwe mu byitezwe muri ibi birori bizaba ejo & more related news here

Oscar 2026: Ku bakunzi ba filime ibi ni bimwe mu byitezwe muri ibi birori bizaba ejo

 & more related news here


Umukinnyi wa filime Michael B. Jordan n'uzikora Ryan Coogler mu kiganiro kuwa gatatu, triki 2 Z'ukwezi kwa 5 mu 2025. Jordan wambaye agakote k'ikigina, Coogler yambaye ikote rya karokaro

Ahavuye isanamu, fake images

Insiguro y’isanamu, Umukinnyi wa filime Michael B. Jordan (ibumoso) n’umuyobozi wa filime Ryan Coogler bahataniye ibihembo bya filime Sinners, filime ya gatanu bakoze bafatanyije

Igihe uwayoboye filime ya Sinners, Ryan Coogler, yari akiri umwana akajya kureba filime muri sinema, yakundaga kwinjiza utuntu two kurya mu ibaga, ndetse akagira n’uburyo bwe bwihariye bwo kuvanga ibinyobwa byo mu mashini yo kuri sinema.

Aheruka kuvuga muri podcast ya Amy Poehler yitwa Good Hang ati: “Ntabwo ndi umuntu ukunda soda cyane, ariko igihe batangiraga kwemera ko uvanga ibinyobwa bitandukanye, narabikunze cyane.”

Nyuma y’imyaka za mirongo, uburyo akunda kuvanga ibintu bitandukanye bwagaragaye muri filime ye iri guhatanira igihembo cya filime y’amashusho meza, ivanga umuziki wa blues n’inkuru y’ibinywamaraso (vampires) ivugwa mu mateka muri Mississippi Delta mu myaka ya 1930.

Iyi filime Sinners ishobora gutsindira ibihembo byinshi muri Oscar Awards z’uyu mwaka, ariko ihanganye cyane na One battle after another, indi filime iri ku isonga mu zihatanira ibihembo.

Uyu mwaka, ibihembo bya Oscars urimo kurushanwa gukomeye cyane, aho ibyiciro byinshi bigoye kumenya abazabitsindira.



Source link

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *